Intangiriro y’Abanyarwanda
Mu myaka irenga ibihumbi bibiri babana, abaturage babaga ku butaka bw’u Rwanda rw’uyu munsi bateje imbere umuryango ukomeye ushingiye ku muco, ushingiye ku bwuzuzanye bw’umusaruro w’ibiribwa, guhahirana no gushyingiranwa. Muri uku guhuza umuco havutsemo imiryango 18, buri wose uhuza abahinzi, aborozi ndetse n’abahigi. Ugereranyije aya matsinda y’imibereho niyo yaje kwitwa Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.
Iyi miryango yashimishwaga n’ubusabane. Kimwe mu by’ingenzi cyari ubuse, ukuganira kurimo gutebya no gusetsa mu mubano hagati y’imiryango kavukire hamwe n’abahabwaga izina ry’imiryango mishya ije vuba. Ubuse bwagize uruhare runini mu kubungabunga no kubumbira hamwe umuryango w’Abanyarwanda.
Kunywana: igihango, cyari gikunze kugiranwa hagati y’abari mu miryango y’abahinzi n’iya aborozi, ibi byahuzaga abakigiranye bombi ndetse bikagera ku rugero rw’ubuvandimwe. Kurenga ku masezerano y’igihango byafatwaga nk’ikizira.
Ingoma y’ubwami bw’u Rwanda yaranzwe n’iyo mibereho n’umuco kandi niyo yashyizeho Igihugu cy’Abanyarwanda. Amaze kwimikwa, Umwami yahindukaga ikiranga Igihugu: « Umwami wa rubanda», bisobanura « Umwami w’abaturage »
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 habayeho kwiyongera kwinshi ko kutumvikana biturutse ku mitungo y’ubutaka bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’amashyo y’inka. Ibi byongereye amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi bari bakeneye ubutaka binatera ingorane mu mibanire yabo.
Ivugurura ryakozwe n’ubuyobozi bw’abakoroni b’Ababiligi ryo mu myaka ya 1930 ryahinduye byinshi mu mikorere yariho icyo gihe, bashimangira imico yabo ijyanye no gukoresha. Urugero : ubuhake, umuco gakondo wakoreshwaga mu gushyiraho amahirwe y’umubano wihariye hagati y’uhatse n’uhatswe, bwabaye ikintu ngenderwaho mu buyobozi rusange kandi bwinjiza amafaranga agomba guhembwa abatware, byabaye umutwaro w’inyongera ku bikorwa by’agahato by’abakoroni byangwaga urunuka. Byitwa : Akazi.

INyiramuhumuza
Mu 1905, mu majyaruguru y’Igihugu, umuvuzi gakondo w’umugore witwa Nyiramuhumuza akoresheje imbaraga z’umwuka w’abayoboke ba Nyabingi, yakanguriye Abaturage benshi kandi b’ingeri zinyuranye kurwanya igitero cy’abakoroni ndetse n’itegeko rya cyami ritavugwaho rumwe rikomoka ku izungura.
Intekerezo ya Hamitike
Yashyigikiwe n’abamenyamuntu bagendera ku moko mu kinyejana cya 19 mu Burayi, bavugaga ko bagaragaza itandukaniro n’inzego mu moko y’abantu binyuze mu gupima ibihanga. Igihe abakoroni bageraga mu Rwanda, bayobowe n’intekerezo ya « Hamitike », bagaragaje “ubwoko bwa Hamitike”, Abatutsi, batandukanye n’abaturage ba “Negroid” basanzwe bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Abahutu ; mu gihe babonaga ko Abatwa bafitanye isano rito n’ikiremwa muntu.



Abakoroni bashyiraho ubutegetsi bwiganjemo Abatutsi
Nyuma yo kwambura igihugu Abadage mu 1916, abakoroni b’Ababiligi bashatse kuvugurura Igihugu cy’u Rwanda bakurikije icyerekezo cyabo cy’ivanguramoko. Nyuma yo gushyiraho indangamuntu ishingiye ku moko mu 1933, bakuyeho uduce twigenga tw’Abahutu, binyuranyije n’ubushake bw’umwami Yuhi Musinga, warwanyaga icyo yabonaga ko ari ukurenga ku migenzo gakondo. Ubukoroni bwirukanye Abahutu, Abatwa n’abagore ku myanya y’icyubahiro, bituma habaho kwiharira kw’Abatutsi mu myanya y’ubutegetsi busanzweho; ari nako batangizaga imirimo y’agahato, akenshi yashyiraga igitutu ku Bahutu.
Amashuri ayobowe na Misiyoni Gatolika, yagejeje ku banyeshuri ibisobanuro by’ivangura rishingiye ku mitekerereze y’abanyaburayi ku mateka y’u Rwanda, bahindura Abatutsi abanyamahanga ugereranyije n’Abahutu ndetse n’Abatwa. Izi nyigisho, haba mu mashuri yisumbuye ndetse no mu maseminari, zatije umurindi amatsinda ahanganye mu banyabwenge.
